Rwanda 2020

             

Igihugu cy’ intangarugero k’ umgabane w’ Afurika

U Rwanda rwabaye igihugu kirimo gutera intambwe ishimishije mu majyambere no mu cyerekezo cya  demokrasi. Hari amajyambere ahamye kandi agaragara mu birebana n’ ubuzima, iterambere ry’ abaturage n’ uburezi. Ubwiyemezamirimo burashyigikiwe. Ubukungu buratera imbere ku rwego rushimishije.

Abantu bo mu Rwanda bagira urugwiro, bakishima, cyane cyane bakishimira abashyitsi. Bakunda kumenya ubuzima bw’ abashiyitsi babo, nabo bakavuga ku mateka y’ ubuzima bwabo bw’ ubu n’ ubwa kera mu Rwanda. Kuva mu bihe by’ icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi Abanyarwanda bize uko bitwara mu mibanire yabo kuko  babiganiraho bemye bagamije kureba imbere heza.

Uyu munsi mu Rwanda hari amahoro. Bayakesha ubumwe n’ ubwiyunge ari nacyo gitanga icyizere ko cya gihungu cyari cyariciyemo ibice betatu ubu kigenda kiba igihugu kimwe.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bito byo muri Afrika, rufite ubukungu budasanzwe  ku bijyanye n ’inyamaswa n’ amashyamba rukaba rufite imisozi n’ ibibaya byiza bihebuje.  Kurinda umutungo kamere n’ aho abaturage  batura  ndetse naho n’ inyamaswa ziba biri mu biraje ishinga abayobozi.

Mu ibaruwa y’ amakuru (izatangira muri 2018)  tuzagaruka ku betekerezo, ku mishinga n’ indi migambi by’ ingenzi birebena no kurinda ibidukikije, iterambere rirambye  n’ abantu mu Rwanda.

 

 

Diese Webseite verwendet Cookies. Weitere Informationen erhalten Sie in unsererDatenschutzerklärungOK