Rwanda 2020

             

Umushinga

Kuva mu myaka itandatu ishize dukora umushinga ngarukamwaka wo kwungurana  ubumenyi n’amasomo mu Rwanda mu bijyanye n’umwuga wo gusiga irange tubisfashijwemo n’ urubyiruko rw’ abarimu n’ abanyeshuli. Umugambi wacu ushimwa cyane n’abanyapoliki ndetse n’ abikorera mu rwego rw’ ubukungu. Ikigo cy’ u Budage gishinzwe amashuli y’ imyuga bwaduhaye inyito ya „Gahunda yigisha iby’ imyuga ihimba udushya ku rubyiruko“. Muri 2020 tuzatangira  umushinga usanganya ingaga z’imyuga tujyane n’urubyiruko  220 rw’ Abanyaburayi b’abanyabumenyingiro butandukanye dufatanije n’abanyeshuli bo mu bumenyingiro mu Rwanda. Dufatanije n’ abanyeshuli b’ Abanyarwanda biga ubumenyingiro dushaka gusana amashuli tukanatangira imirimo y’ ubwubatsi bwa  „Junior House of Handcraft“ ( ikigo cyigisha ubumenyingiro).

Ibabazo byose by’ ingenzi n’ ibisubizo birebana n’ umushinga wabisanga muri FAQ

Intumbero y’umushinga

Intumbero yacu igamije guhura, kwungurana ubumenyi no gufasha kugira ngo umuntu yifashe ku buryo burambye kandi bufite inyungu ziramye ku baturage, cyane cyane k’ urubyiruko. U Rwanda rwinganjemo ku buryo busumbanye urubyiruko ruri munsi y’ imyaka 25, abo bose bakaba bifuza kugira ejo heza hazaza. Tuzavana urubyiruko i Burayi tubahe amahirwe yo gukora ikintu gifatika kitagamije inyungu kugira ngo bashobore kubyaza umusaruro ubumenyingiro bwabo no kwungurana ubumenyi no kwitanga mu gufasha abandi.

Intego z’umushinga

1. Ubwitange bw’ urubyiruko rw’ Abanyaburayi nu rw’ Abanyarwanda bwo gufasha abandi.

  • Gukora icyiza uhereye ku bikenewe
  • Kwungurana ubunararibonye n' ubumenyi 
  • Kwubaka ubwumvikane hagati y' abantu no kugabanya urwikekwe
  • Gushaka no guteza imbere ubushobozi mu mibanire myiza y'abantu
  • Kurwanya imipaka hagati y abantu no gukorana mu bwubahane imishinga ifasha abandi
  • Gufasha abantu kwifasha mu birebana no kwigisha ubumenyingiro.

2. Kwitangira abandi mu bumenyingiro.

Nibwo bwa mbere twegereye ingaga z' ubumenyingiro. Intego yacu ni ukwagura ubwitange bwo gufasha abandi tukanafatanya n' abandi gukora imishanga. Turashaka gusangiza abandi ku bunararibonye noneho tukanabashishikariza  ko ari ibintu by' agaciro kwitanga ugafatanya n' abantu  bo mu bindi bihugu kandi utagamije inyungu. Kwitangira abandi mu bijyanye n' uburezi ni ugutegura ejo heza hazaza.

3. Rwanda - Gufata icyemezo uzi icyo ukora

Twiyemeje tubishaka gufatanya n' u Rwanda kubera ko iki  gihugu gito cyo muri Afrika yo hagati cyiyemeje gikomeje gukora impinduka yubakiye k' uburezi. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umutekano usesuye ahari aho ngira ngo kubera amateka ababaje rwaciyemo  vuba aha. Uko abantu bitwaramo mu kubana ni intangarugero. Twemera ko dushobora kwirwigiraho bikadufasha kwitegura ejo hazaza.    

U Rwanda ni igihugu gifite ubwiza buhebuje hakiyongeraho ko abantu bagira urugwiro, ibyishimo n'umurava. Gutembera mu gihugu "cy' imisozi igihunbi" bihora bitangaza kandi bikagira n'ikintu gishya bikwigisha.

Kuva muri 1982 hari ubufatanye bwimbitse hagati y' u Rwanda na  Rhenanie-Palatinat. Imbaraga z'ubu bufatanye twita ko buheramu mizi ni uguhura, ubwitange bwite n' inkunga itaziguye hakurikijwe ibikenewe koko.

4. Uburezi nibwo ejo hazaza

Bahereye ku bwimukira bugenda bufata indi ntera, Urugaga Rukuru rw’ Abanyabumenyingiro bw’ u Budage (ZDH) butera inkunga  imishinga y ’ubufatanyabikorwa muri Afurika. Urugaga ndetse natwe  twemera ko ubumenyingiro butanga inkunga yo kurwanya impamvu z’ ubuhunzi muri Afurika ku buryo urubyiruko rushobora kubona ejo  harwo heza rugumye iwabo.

Diese Webseite verwendet Cookies. Weitere Informationen erhalten Sie in unsererDatenschutzerklärungOK