Rwanda 2020

             

Guteza imbere uburezi muri Afrika- Ikiganirompaka cyo ku rwego rwo hejuru na Rwanda2020 izagiramo uruhare: „Dusangiye ubumenyingiro“

Mainz, 01.03.18. Kw’ itariki ya munani Werurwe nibwo hazaba igiterane mpuzamahanga cy’ abanyabumenyingiro i Munich. Kubera ibibazo bigenda bikomera birebana n’ impunzi zikomoka mu bihugu by’ Afurika, Ubuyobozi Bukuru bw’ Urugaga rw’ Abanyabumenyingiro mu Budage (ZDH) bwashyize Afurika imbere k’ urutonde rw’ ibizaganirwaho. ZDH izakomeza umurego m’ ubwitange ifite muri Afrika wo kwigisha ibicishije mu mishinga n’ ubundi isanganywe mu birebana n ’ubumenyingiro. Ni muri urwo rwego hateganijwe ikiganirompaka ku mpamvu zitera ubuhunzi no kwigisha urubyiruko nk’ uburyo bwihutirwa bwo kurwanya izo mpamvu no gufasha urubyiruko kwifasha. Bamwe mu banyacyubahiro bazitabira icyo kiganiro harimo nka Dr. Auma Obama, mushiki wa Perezida wa Amerika wacyuye igihe Barack Obama. Aritanga cyane ku rwego mpuzamahanga mu kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo afashe imitekerereze n’ imikorere birambye bitegura heza ku bazaba batuye isi y’ ejo hazaza.  Norbert de Wolf afatanije na Dr. Obama n’ abandi banyacyubahiro ba banyapoliki n’ abakora mu by’ ubukungu bazaganira ku birebana n’ imirimo y’ urubyiruko ndetse no ku mahugurwa kandi banamurike n’ imishinga „Umunyabumenyingiro  ahuye n’undi“ na „Rwanda2020“: „Dusangiye ubumenyingiro“.

Turashakisha abanyabumenyingiro bafite ubunararibonye n’ ubwitange bazayobora amatsinda

Mainz, 14.02.18:  Umushinga wacu Rwanda 2020 urazwi: Urubyiruko rw’ abahungu n’abakobwa n’ abanyeshuli mu mashuli y’ imyuga bazafata indege kuri 22.02.2020 yerekeza i Rwanda. Tuzigabanya mu matsinda 20. Buri tsinda rikeneye uzariyobora. Niyo mpamvu dushakisha abanyabumenyingiro b’ ibitsina byombi  bafite ububushake n’ ubwitange. Abayobozi b’ amatsinda bafasha amatsinda  yabo mu kwitegura no gutegura urugendo. Bakangurira kandi bagashishikariza amatisinda gukunda umushinga.  Mu Rwanda nibo bazaba abavugizi b’ abandi cumi n’ umwe bayoboye bakaba banasubiza ibibazo byose birebana n’ ubumenyingiro. Abayobozi b’ amatsinda bashobora kwihitiramo abagize itsinda ryabo. Ibindi birebana n’ inshingano,  ibisabwa n’ ibikenerwa ushobora kubimenya ubajije ( norbert.dewolf@rwanda2020.org cyangwa kuri telefone:+49 160 97 810 62)

Imiryango yacu irafunguye ku bashaka gushyigikira no gutera inkunga umushinga ku buryo bushobotse tukaba duhanze amaso inkunga ku birebana  n’ umushinga utagamije inyungu n’ uwo kwungurana ubumenyi no kwigisha urubyiruko.

2017

Rwanda 2020 - Inama ya mbere y’ itsinda ry’ ubukangurambanga

Mainz, 04.12.17:   Itsinda rishinzwe gutegura „Rwanda2020“ ryahuye kw’ itariki ya 4 Ukuboza 2017 i Mainz kugira ngo bemeze ibikorwa bizakurikira. Nyuma yaho Heiko Herzog, Helena na Norbert de Wolf byajyanye mu Rwanda ibyavuyemo ndetse n’ ibibazo byabarijwe muri iyo nama y’ ubukangurambaga nk’ abahagarariye abandi. Nk’ uhagarariye Leta y’ u Rwanda,  umukuru w’ ikigo cya WDA Jerome Gasana* yari yatumiye iryo tsinda kugira ngo baganire ku  birebana n’ umushinga „Rwanda 2020“.

 *Jerome Gasana ni Umukuru wa Workforce Development Authority, akaba na ministiri wa Leta ushinzwe TVET akaba anakorera Ministeri y’ Umurimo n’ Abakozi ba Leta.


Umuyobozi Mukuru wa ZDH yemeye kuba umuyobozi w’ icyubahiro  w’ umushinga

Berlin, 27.11.17: Ambasaderi w’ u Rwanda, Igor César, n’Umukuru  w ’ Urugaga rw’ Abanyabumenyingiro mu Budage, Hans Peter Wollseifer bahawe amakuru na Norbert de Wolf umuyobozi  w’ Ishyirahamwe Farbe ryo muri Rhenanie-Palatinat kuri „Rwanda2020: Dusangiye ubumenyingiro“ bari i Berlin. Ambasade y’ u Rwanda n’ Urugaga rw ’Abanyabumenyingiro mu Budage bazashyigikira umushinga. Bwana Wollseifer azaba umuyobozi w’ icyubahiro w’ ibirebana n’ umushinga wo kwungurana ubumenyi no kwigisha ubumenyingiro. Twishimiye ubwitange n’ ubuyobozi bw’ icyubahiro bw’ Umukuru w’  Urugaga rw’ Abanyabumenyingiro mu Budage. 


Umunyabumenyingiro  ahuye n’undi  (GtG) 2018

Mainz, 24.11.17:  Itegura ry’ urugendo rutaha rwa GtG mu Rwanda rirarimbanije. Muri Werurwe 2018 tuzafata indege tujye gufatanya n’ urubyiruko rw’  abanyeshuli mu mashuli y’ imyuga gutunganya ibyumba byo mu mashuli. Muri KW 50 niho hari itsinda rya Orga mu Rwanda rikazahura n’ amasyirahamwe. Hazaganirwa byimbitse ku mushinga na gahunda.  

Diese Webseite verwendet Cookies. Weitere Informationen erhalten Sie in unsererDatenschutzerklärungOK